Myanmar Abarenga 2000 bamaze kubura ubuzima kubera umutingito.

Myanmar Abarenga 2000 bamaze kubura ubuzima kubera  umutingito.

Abantu barenga ibihumbi bibiri bimaze gutangazwa ko bapfiriye mu mutingito uri ku gipimo cya 7,7 wibasiye Myanmar ukagera no mu bihugu bituranye birimo Thailand n’u Bushinwa.

Uyu mutingito watumye Guverinoma y’iki gihugu ishyiraho icyumweru cy’icyunamo, kigomba gutangira kuri uyu wa Kabiri Saa 12:51, isaha nyir’izina umutingito wabereyeho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Mu bihugu bituranye na Myanmar, by’umwihariko Thailand, abantu 20 nibo bamaze gupfa bishwe n’umutingito mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi batabawe aho bari bagwiriwe n’inzu mu Mujyi wa Bangkok.

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje hirya no hino mu gihugu. Loni ivuga ko uyu mutingito wabaye mu gihe kibi cyane ko iki gihugu cyari kimaze imyaka ine mu bibazo by’intambara,nkuko BBC ibivuga.

Biravugwa ko nubwo hari ikibazo cyatewe n’uyu mutingito.

Igisirikare kiyoboye iki gihugu gikomeje kurwana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwacyo, bari gusaba ko ubuyobozi buhinduka, bugashingira kuri demokarasi.

Ibice byinshi  byangijwe n’uyu mutingito muri Myanmar

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *