Harmonize ari gutegura album ya gatandatu.

Harmonize ari gutegura album ya gatandatu.

Umuhanzi wo muri TanzaniaRajab Abdul Kahali wamamaye nka  Harmonize mu muziki, ageze kure umushinga w’umuzingo {album} ya Gatandatu aho atangaza ko izajya hanze mu gihe cya vuba.

Mu butumwa yacishije kuri Instagram, yavuze ko atewe ishema no kuba ari gutegura album ye, kandi zimwe mu ndirimbo zizaba ziriho zikaba zaratangiye gusohoka ndetse zikaba zikunzwe.

Uyu muhanzi akaba aheruka gusohora indirimbo yise “Furaha”, ari nako mbere yaho yari yasohoye iyo yise “Me Too” yakoranye n’umukunzi we Abigail Chams, zose zikazaba zigaragara kuri iyi album.

Icyakora rero, Harmonize nta makuru menshi yari yatanga kuri iyi album, dore ko atari yavuga izina ryayo ndetse n’igihe izasohokera.

Album Eshanu za Harmonize ziheruka ni; Afro East, High School, Made for Us, Visit Bango ndetse na Muziki wa Samia.

 

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *