M23 yatangiye gutegura ibisasu biri mu kibuga cy’indege cya Goma

M23 yatangiye gutegura ibisasu biri mu kibuga cy’indege cya Goma

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangiye gutegura ibisasu biteze mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

RFI yatangaje ko kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, inzobere mu gutegura ibisasu ni zo ziri kwifashishwa kuri iki kibuga cy’indege.

Ni igikorwa gica amarenga ko iki kibuga cy’indege gishobora gufungurwa vuba kugira ngo cyorohereze imirimo abatanga serivisi z’ubutabazi zigenerwa abagizweho ingaruka n’imirwano mu burasirazuba bwa RDC.

Iki kibuga cy’indege cyafunzwe tariki ya 26 Mutarama 2025 ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanaga n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mbere yo gufata umujyi wa Goma.

Imiryango mpuzamahanga yasabye AFC/M23 gufungura iki kibuga cy’indege mu rwego rwo korohereza ibikorwa by’ubutabazi, ariko wasobanuye ko bitashoboka bitewe n’uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryatezemo ibisasu.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, tariki ya 11 Gashyantare yagize ati “Ibibazo tekiniki birimo ibiturika bitarategurwa n’inzira y’indege yangiritse byabaye imbugamizi yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.”

AFC/M23 yagaragaje kandi ko umunara uyoborerwamo indege na wo wangijwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ubwo ryahungaga umujyi wa Goma, rinasiga rinyanyagijemo ibikoresho bya gisirikare birimo amakamyo, indege nto n’imbunda ziremereye.

 M23 Igenzura iki kibuga kuva muri Mutarama 2025

 

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *