Minisitiri Kayikwamba yishimiye ubufasha Afurika y’Epfo yahaye DRC binyuze mu butumwa bwa SADC.

Minisitiri Kayikwamba yishimiye ubufasha Afurika y’Epfo yahaye DRC binyuze mu butumwa bwa SADC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner,kuri uyu wa 27 werurwe 2025 yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo nyuma yo kuva mu bihugu bya Burundi na Tanzania.
Minisitiri Kayikwamba yagiye mu Burundi tariki ya 25 Werurwe 2025, ashyikiriza Evariste Ndayishimiye, ubutumwa yagenewe na Félix Tshisekedi wa RDC.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Gatoni Rosine Guilene, yasobanuye ko Minisitiri Kayikwamba yashyikirije Ndayishimiye ubutumwa bwo kumushimira ubufasha yahaye RDC mu bijyanye n’umutekano.
Hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono muri Kanama 2023, Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa 26 Werurwe, Minisitiri Kayikwamba yakomereje uruzinduko muri Tanzania, ageza kuri Samia Suluhu Hassan ubutumwa yagenewe na Tshisekedi, burebana n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC.
Gusa nta birambuye byavuzwe kuri ubu butumwa, gusa bizwi ko ingabo za Tanzania zari zisanzwe zifasha Leta ya RDC kurwanya M23, binyuze mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).
Minisitiri Kayikwamba yakomereje uruzinduko muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 27 Werurwe yakirwa na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga, Ronald Lamola.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Kayikwamba yashimye ubufasha Afurika y’Epfo yahaye igihugu cye binyuze mu butumwa bwa SADC, agaragaza ko Abanye-Congo bazahora babuzirikana.
Ati “Ni uruzinduko nshimangiriramo ishimwe ryacu ku bwo kudufasha kandi tuzahora twumva ko dufitiye umwenda Afurika y’Epfo ku bw’ubwitange bwaranze abasirikare banyu mu kubungabunga ubwigenge bwacu n’ubusugire bw’ubutaka bwacu. Ni ubwitange butazaba impfabusa kandi Abanye-Congo ntibazabwigirwa.”
Mu gihe abakuru b’ibihugu bya SADC bahagaritse ibikorwa by’ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi; Minisitiri Kayikwamba yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kigihangayikishije.
Minisitiri Kayikwamba ageze muri Afurika y’Epfo mu gihe na Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muviamvita, yari ahafitiye uruzinduko kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 27 Werurwe, rwaganiriwemo ibirimo kongera ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.
Tariki ya 26 Werurwe, Tshisekedi na we yagiriye uruzinduko muri Angola. Yahuye na João Lourenço uherutse guhagarika inshingano yo guhuza u Rwanda na RDC, amusezeranya ko nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), azakomeza gukurikirana iki kibazo.

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *