DRC havutse umutwe mushya urwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi

DRC havutse umutwe  mushya urwanya ubutegetsi  bwa Tshisekedi

Mu Burasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo havutse umutwe w’inyeshyamba mushya witwa C.R.P uyobowe na THOMAS LUBANGA uvuga ko uje gukuraho ubutegetsi bushingiye ku itonesha n’irondakarere muri Congo Kinshasa.

Uyu mutwe mushya witwa (la Convention pour la Révolution Populaire, C.R.P) uje mu gihe intambara zikomeje kuyogoza  uburasirazuba bwa Congo zifata intera nyuma yaho umutwe wa M23 ukomeje gushegesha ubutegetsi bwa Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

C.R.P uvuga ko leta ya Congo yamanitse amaboko ku bijyanye no kubahiriza inshingano nyamukuru ya Leta yo kurinda abaturage n’imyitungo yabo.

Uyu mutwe mushya w’inyeshyamba uvuga ko uhamagarira abaturage  ba Congo guharanira kurwanya ubutegetsi bwamunswe no kunyereza imitungo y’igihugu, ruswa, ivanguramoko, itonesha n’ibindi.

Uyu mutwe washingiwemu gace ka Berunda mu Ntara ya Ituri.

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *