P.Diddy hari ibirego yatsinze.

Umuhanzi ukomeye ku isi mu njyana ya HiP Hop Sean Diddy combs yatsinze ikirego yashijwagamo ibikorwa bya ruswa n’ibyaha by’ubucuruzi bw’imibonano mpuzabitsina(Sexual Exploitation).
Umucamanza wo mu rukiko rwa New york J.Paul Oetken yanzuye ko umushinjacyaha Rodney Lil Rod Jones, atarafite uburenganzira bwo gutanga ibyo birego nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru People.
Muri Gashyantare 2024,Jones yari yatanze ikirego cy’ubushimusi bw’agaciro ka millioni 30 zamadorari,Avuga ko P.Diddy n’abakozi be bamukoreye ihoteterwary’imibonano mpuzabitsina,bakamuha ibiyobyabwenge, ndetse bakamukoresha ibikorwa by’ubucuruzi bw’imibonano mpuzabitsina,bikaba byarakozwe hagati yu kwezi kwa Nzeri 2022 naUgushyingo 2023.
Namara umushinjacyaha yanzuye ko ibyo birego byatanzwe na Jones nta shingiro bifite.
People ikomeza ivuga ko hari ibindi birego birimo ibyaha by’imibonano mpuzabitsina n’ibyaha by’uburenganzira bwo gukoresha ahantu, byemerewe gukomeza, Umunyategeko wa Jones witwa Tyrone Blackburn, Yavuze ko nubwo hari ibice bimwe by’ikirego byasubiswe bakomeje gushaka ubutabera ku byaha byakorewe umukiliya we.
Uyu mwanzuro kandi uje nyuma y’uko P.Diddy afungirwa ibyaha bitari bifitanye isano n’iki kirego,Birimo icyaha cyo gufata kungufu no gucuruza ibiyobyabwenge.
Urubanza rwe ruzatangira ku ya 5 Gicurasi 2025.
P.Diddy hari ibirego yatsinze