KWIBUKA31: Bugesera: Urubyiruko rwahagurukiye guhangana n’abahaka bakanapfobya Genocide yakorewe abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’uburasirazuba ,rwahagurukiye guhangana n’abahakana bakanapfobya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bifashije imbuga nkoranyambaga cyane cyane abari hanze yu Rwanda.
Mu gihe twibuka Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994,ni kenshi hagaragara ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga buhakana bukanapfobya Genocide yakorewe abatutsi 1994, usanga higanjemo abanyarwanda bahehereye hanze yu Rwanda,usanga bamwe muribo barakoze Genocide mu Rwanda bakagenda bahunze ubutabera.
Ibi nibyo byatumye uru rubyiruko rushyira hamwe rugahaguruka narwo rugakoresha izi mbuga nkoranyambaga kugira ngo narwo rugaragaze ukuri kwibyabaye ku mateka yaranze igihugu cyacu,nkuko abo twaganiriye babigarutseho,Uwitwa NIYONGIRA Nice Groria yagize ati”urubyiruko by’umwihariko abana babakobwa ,tugomba guhaguruka natwe tukabasubiza natwe dushyira ubutumwa buhumuriza abarokotse Genocide yakorewe abatutsi,tukababera urumuri kandi ko duhari ku bwabo,abo bashaka guhakana no gupfobya Genocide natwe tukabarwanya abo bashaka gutoba amateka y’igihugu cyacu ,kuko akenshi usanga bakoresha urubuga rwa tiktok.”
GIHANA NYINAWUNTU Alice we avuga ko nk’urubyiruko bakwiye gushikama bagasubiza abo bahakana kandi bagapfobya Genocide yakorewe abatutsi 1994,bifashije izo mbuga ,akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye kwitabira ibiganiro biba byateguwe mu gihe cyo kwibuka aho kumva ko ariwo mwanya babonye wo kuryama cyangwa kujya mu bindi bidafite umumaro ,kugira ngo barusheho kumenya amateka kuri Genocide yakorewe abatutsi 1994,bibafashe kumenya amakuru ya nyayo bashyira kurizo mbuga nkoranyambaga bakoresha mu rwego rwo kugaragaza ukuri ku mateka yacu.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 07 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mayor w’akarere ka Bugesera bwana MUTABAZI Richard, Yasaba urubyiruko kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo bakarushaho gufata ingamba zo kwirinda ikibi cyose cyakongera gucamo ibice abanyarwanda ndetse no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Ati: “Urubyiruko rwacu rukwiye kumenye amateka, rukagira uruhare runini mu gusigasira amateka n’ibyagezweho, rugakora cyane kugira ngo twubake igihugu cyacu mu binyejana biri imbere.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu( MINUBUMWE), nayo iherutse gutangariza RBA ko igiye gukorana na ba nyiri mbuga nkoranyambaga mu guhana abazifashisha bahahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashisha zimwe mu mbuga nkoranyambaga zirimo nka X, Facebook, TikTok, Instagram n’izindi, bamwe muribo bahererye mu bihugu byo hanze yu Rwanda.