KWIBUKA 31:Bugesera:Urubyiruko rwahawe umukoro ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi 1994.

Uyu munsi tariki ya 7 Mata 2025,ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi ,ku rwibutso rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera,Urubyiruko rwibukijwe ko rukwiye Gusigasira Amateka y’Igihugu cyacu.
Ni mukiganiro umuyobozi wa Karere ka Bugesera bwana MUTABAZI Richard, yatanze yibutsa Urubyiruko ko rukwiye gusigasira Ubumwe no kurinda ibyagezweho mu butumwa bwe Mayor yagize, Ati” dukwiye Gusigasira Amateka y’Igihugu cyacu, gukora cyane ngo Igihugu cyacu kizahore gifite iterambere, kirinzwe ibinyejana n’ibinyejana anasaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide”.
Yakomeje kandi yihanganisha abarokotse Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994,abasaba gukomera muribi bihe twinjiyemo byo kwibuka ku nshuro ya 31,abibutsa ko nta na rimwe ikibi kizatsinda ikiza, ahubwo ko ubumwe bwacu buruta icyadutanya.
Yashimiye kandi abitabiriye bose, abibutsa ko uru rwibutso rutwibutsa Abatutsi benshi bahungiye mu Kiliziya ya Nyamata, bakahicirwa. Yashimiye Imiyoborere myiza y’igihugu asaba buri wese gusigasira ibyagezweho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide.
Mu gutangiza icyumwero cy’icyunamo kandi hatanzwe ikiganiro kigaruka ku mateka yaranze Genocide yakorewe abatutsi,uko yateguwe ndetse nuko yashyizwe mu bikorwa na leta yaririho muricyo gihe.ni kiganiro cyatazwe na RUTAYISIRE Jackson, aho yatanze urugero ko mu mwaka 1959,ko abahutu bibasiye abatutsi bagatwika amazu yabo,bakica inka zabo,maze abenshi batangira guhungira mu bihugu bya baturanyi.
Mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri yabazize jonocide yakorewe abatutsi basaga ibihumbi 45 baruhukiye mu rwibutso rwa Nyamata ,hashyizweho indabo ku mva ziruhukiyemo iyo mibiri ndetse iranunamirwa.
Hashyizwe indabo ku mva ziruhukiyemo Imibiri yabazize Genoside .