#KWIBUKA 31:Bugesera:Abarokotse barasabwa kudaterwa ubwoba nabahakana bakanapfobya Genocide yakorewe abatutsi.

#KWIBUKA 31:Bugesera:Abarokotse barasabwa kudaterwa ubwoba nabahakana bakanapfobya Genocide yakorewe abatutsi.

Ibi ni ibyagarutsweho na perezida wa ibuka mu Karere, ubwo hatangizwagwa icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Kuruyu wa mbere Tariki ya 7 Mata 2025, Ku Rwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi rwa Nyamata.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe abatutsi,perezida wa Ibuka Madame BANKUNDIYE Chantal  yasabye abarokotse kudaterwa ubwoba na bahakana bakanapfobya Genocide kuko bari mu maboko meza kandi bashyigikiwe n’ubuyozi bwite bwa leta,burangajwe imbere na Perezida wa Repuburika Nyakubahwa Paul KAGAME, madame BANKUNDIYE yagize Ati”muhumure kandi mukomere kuko abahagaritse Genocide barahari ntaho bagiye”.
Akomeza asaba abitabiriye ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 31, kuba intumwa zo gusakaza amahoro.

Ni nyuma yuko umubyeyi witwa UWIMBABAZI Jeanne Chantal ,watanze ubuhamya ku nzira y’umusaraba banyuzemo ngo barokoke ayo mahano,yavuze ko bagihangayikishijwe nabagifite ingengabitekerezo ya Genocide, mu buhamya bwe yavuze ukuntu kuwa 07/04/1994, nyuma yo gutambutsa ubutumwa bubika urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvenal kuri radio, abatutsi batangiye gusenyerwa bamwe batangira kwicwa n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare.

Nuko abari batuye i Nyamatabatangira guhungira ku musozi wa Kayumba uherereye muri Nyamata; abari batuye Maranyundo muri Nyamata, Mayange, Kibenga, Mbyo n’abandi bahaturiye bahungiye ku musozi wa Rebero, bibwira ko bazabasha kwirwanaho.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Intumwa za Rubanda, abajyanama b’Akarere, Ibuka, inzego z’umutekano, abaturage, n’inshuti za Bugesera, Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata ruruhukiyemo imibiri ya basaga ibihumbi 45.000,nkuko Mayor w’Akarere  yabitangaje ,bazize ayo mahano yahekuye u Rwanda.

Bafashe umunota wo kwibuka abazize Genoside yakorewe abatutsi muri Mata,1994

Mu bitabiriye harimo Intumwa za Rubanda, abajyanama b’Akarere, Ibuka, inzego z’umutekano, 

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *