Pope Francis yagaragaye mu ruhame nyuma yo kuva mu bitaro

Papa Francis yagaragaye mu buryo butunguranye ku kibuga cya mutagatifu Petero(St peter) muri Vatikani nyuma yo kuva mu bitaro nyuma y’ibyumweru bitanu avurwa.
Papa yagaragaye ari mu kagare k’abamugaye, afite umuyoboro wa ogisijeni(oxgen) munsi y’izuru, Asuhuza imbaga y’abantu yishimye ati: “Mwaramutse ,” “Icyumweru cyiza kuri mwese.“nkuko Vatican news ibivuga.
Papa w’imyaka 88 yavuye mu bitaro i Roma ku ya 23 Werurwe, ubwo yagaragara ku idirishya atanga umugisha.
Icyo gihe abaganga bavuze ko azakenera nibura amezi abiri y’ikiruhuko , Ku wa gatanu, Vatikani yatangaje ko ubuzima bwe bumeze neza kandi ko yakomeje imirimo ye.
Papa yinjiye mu bitaro ku ya 14 Gashyantare azira indwara y’umusonga , Umwe mu baganga be yavuze ko yagize ibihe bikomeye mu gihe cyo kwivuza aho “ubuzima bwe bwari mu kaga”.
Vatikani yavuze ko guhera ku wa gatanu, Papa yari a yatangiye guhumeka, kugenda no kuvuga, Papa akenera ogisijeni nkeya ku manwa, ariko Mwijoro agakenera umwuka mwinshi wa ogisijeni mu zuru igihe bikenewe.
Yahuye n’ibibazo byinshi by’ubuzima mu buzima bwe bwose, harimo no gukurwamo igice kimwe mu bihaha bye afite imyaka 21, bigatuma akunda kurwaragurika.
Papa Francis ukomoka muri Argentine, amaze imyaka 12 ari Papa.