Barack obama yanenze ibyemezo Donald Trump akomeje gufata

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko atewe impugenge n’ibyemezo bya Politiki bigenda bishyirwaho na Donald Trump kuva yatorerwa kuyobora iki gihugu ku nshuro ya Kabiri.
Ibi yabigarutseho mu ijambo yatanze ubwo yasuraga Kaminuza ya Hamilton iherereye muri Leta ya New York, aho yanenze bikomeye politiki zitandukanye zagiye zishyirwaho na Trump harimo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu bindi bihugu.
Mu zindi gahunda za Trump zanenzwe na Obama, zirimo kugabanya amafaranga yakoreshwaga n’ibigo bya Leta, gushyiraho amabwiriza akakaye ku bimukira, ndetse no gufata mu buryo budakwiriye itangazamakuru
Obama yagaragaje ko atishimiye icyemezo Trump aherutse gufata cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, Ati “Ntabwo ntekereza ko ibyo turi kubona ubu hari icyiza byazanira Amerika.”
Obama yakomeje avuga ko ahangayikishijwe cyane n’uburyo Leta isigaye itera ubwoba za Kaminuza, mu gihe zidatanze abanyeshuri bakoresha uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo.
Obama yavuze ko ibyemezo Trump akomeje gufata, iyo aza kuba ari we wabifashe igihe yari kubutegetsi, abantu batari guceceka ngo babirebere nk’uko bari kubikora kuri Trump.