Val Kilmer yatabarutse ku myaka 65

Val Kilmer uzwi cyane muri firime nka Top Gun yasohotse mu mwaka 1986 na Batman Forever yo mu 1995, yapfuye. Yari afite imyaka 65.
Ku wa kabiri, tariki ya 1 Mata, umukobwa we, Mercedes Kilmer, yatangarije ikinyamakuru The New York Times ko yapfuye azize umusonga.
Yongeyeho ko bamusanganye kanseri yo mu muhogo mu 2014 nyuma akaza gukira.
Kilmer yaherukaga kugaragara muri firime yitwa Top Gun yagiye hanze mu mwaka wa 2022.
Mu 1988, Kilmer yashakanye n’umukinnyi wa filime Joanne Whalley nyuma yo guhura ubwo bakoraga kuri firime Willow.
babyaranye abana babiri aribo Mercedes mu 1991 na Jack mu 1995 mbere yuko baje gutandukana mu 1996.
Val Kilmer yatabarutse ku myaka 65