Kanye West yahishuye ko atashakaga kubyarana na Kim Kardashian

Kanye West yahishuye ko atashakaga kubyarana na Kim Kardashian

Umuraperi Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West usigaye ukoresha amazina ya ‘Ye’ yavuze ko atashakaga kubyarana n’umunyamideli Kim Kardashian wahoze ari umugore we.

Kanye West umaze iminsi atangaza ibintu bitavugwaho rumwe, yongeye gutungura benshi avuga ko atifuzaga kubyarana na Kim Kardashian wahoze ari umugore we.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na DJ Akademiks, uri mu bubatse izina mu myidagaduro yo muri Amerika. Muri iki kiganiro, bakomoje kuri Kim Kardashian nyuma y’aho Kanye West yari amaze iminsi amwibasira ku rubuga rwa X, Rwahoze ari Twitter.

Uyu muraperi yabajijwe ati “Uba uri kuvuga nabi Kim kandi abantu bavuga ko ari wowe wamwitereteye, bivuze ko ari wowe wijyanye mu mubano wanyu ku bushake.”

Yahise asubiza ati “Yego narabikoze. Yari amakosa yanjye, rwose ni amakosa yanjye. Mu mezi abiri nkimenyana na we, ntabwo nashakaga kubyarana na we, sinkeka ko byari no muri gahunda z’Imana.”

Iyi yabaye inshuro ya kabiri Kanye West avuga ku bijyanye no kudashaka kubyarana na Kim, kuko yabigarutseho mu 2020 ubwo yiyamamarizaga muri Leta ya Chicago ashaka kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Icyo gihe yagize ati “Nkimenya ko Kim atwite imfura yacu North West, namusabye ko yakuramo inda arabyanga. Biri mu bintu byatumye dutangira kugirana ibibazo.”

Kanye West na Kim Kardashian bagiranye umubano ukomeye mu byamamare bikundana muri Amerika, aho bari barahawe izina rya ‘KimYe’. Barushinze mu 2014 batandukana mu 2020 bamaze kubyarana abana bane.

Kanye West yahishuye ko atashakaga kubyarana na Kim Kardashian

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *