kwibuka 31: Ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu gusana imitima y’abarokotse Genocide yakorewe abatutsi 1994.

Umuhanzi MUSINGA Joe ,Umenyerewe mu ndirimbo zo guhumuriza abarokotse Genocide yakorewere abatutsi muri Mata 1994,yagarutse ku ruhare rw’ibihangano byabo mu gusana imitima yabarokotse Genocide yakorewe abatutsi,cyane cyane mu bihe byo Kwibuka.
Mu kiganiro yagiranye na”rotorovizeri.com’‘,umuhanzi Musinga Yagarutse ku ruhare ubuhanzi bwabo bwagize mu isana mitima ku barokotse Genocide ,Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Musinga yagize ati”Ubuhanzi ni kimwe mu bintu bifasha wamuntu warokotse Genocide kuko tuba tugaruka kuri bwa buhamya bwe,byabihe yaciyemo maze izo ndirimbo cyangwa icyo gihangano kikamufasha gusana wa mutima wari warangiritse ukongera ukisana ”.
Musinga yakomeje avuga ko ubuhanzi bwagize uruhare runini mukubiba amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , Ati” twe rero kurubu dufite uruhare runini mu kubaka i Gihugu cyacu dukoresheje ibihangano byacu,kugira ngo tutazibagirwa aho twavuye ndetse n’abarokotse Genocide yakorewe abatusti muri Mata 1994 bongera guhobera ubuzima”.
Umuhanzi Musinga yatangije ubukangurambaga yise MUDAHERANWA igaruka ku Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi 1994 binyuze mu buhanzi, akaba ari gikorwa ngarukamwaka,avuga ko ari gikorwa yatangije kugirango abantu badakomeza guheranwa nagahinda cyane cyane aborokotse Genocide yakorewe abatutsi 1994 kandi ntibaheranwe na mateka mabi yaranze igihugu cyacu bakaba BAMUDAHERANWA.
Icyo kuriyi nshuro cyabaye tariki ya 13 Mata,2025 kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.
Umuhanzi MUSINGA Joe ,akoze indirimbo nyinshi zitandukanye zo guhumuriza U Rwanda n’abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, twavuga nkiyo yise Mwakire indabo,Mbwira,Ndemye n’izindi zitandukanye.