The Ben yegukanye ibihembo muri Kenya

The Ben yegukanye ibihembo muri Kenya

Ubwo twari mu cyumweru cy’icyunamo twibuka Genocide yakorewe abatutsi  1994, Umuhanzi MUGISHA Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yagize amahirwe yo kwegukana ibihembo bitatu muri bitanu bya ‘East African Arts Entertainment Awards’ yari ahatanyemo mu gihugu cya Kenya.

Ibi ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 2025, bitangirwa i Nairobi muri Kenya.

The Ben yegukanye ibihembo bitatu birimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda (Best Artist in Rwanda), Indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza mu Rwanda (Plenty) n’ indirimbo y’umwaka yakunzwe cyane mu Rwanda (True Love).

Ni mu gihe ibindi bisigaye yari ahataniye ari igikombe cy’indirimbo y’umwaka yakoranye n’undi muhanzi (Best Friend), n’igikombe cy’umuhanzi mwiza ku mugabane wa Afurika.

The ben yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka yakunzwe cyane mu Rwanda (True Love).

The Ben yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza mu Rwanda (Plenty)

The Ben yegukanye  igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda (Best Artist in Rwanda)

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *