KWIBUKA 31:Bugesera: Ibyaranze Tariki ya 12 Mata 1994,Ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

KWIBUKA 31:Bugesera: Ibyaranze Tariki ya 12 Mata 1994,Ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe U Rwanda n’Isi yose hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31, Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, Reka Turebere hamwe bimwe mu byaranze iyi Tariki ya 12 Mata 1994 muri Bugesera ubwo hakorwaga Genocide yakorewe Abatutsi.

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 12 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu,arinako byari bimeze muri Bugesera.
Umugambi wo kwica abatutsi bose warakomeje hose muri Bugesera.

I Musenyi mu Bugesera, Perezida Habyarimana akimara gupfa, Abatutsi batangiye gusenyerwa. Uwari resiponsabure wa serile Kagusa witwaga Karangwa yabwiye abatutsi ko umututsi utari buhungire iwe bakamwica ntawe umumubaza.

Mu rugo rwe haje abatutsi barenga 500. Karangwa yapanze gahunda y’uko bagomba kwica abatutsi bari bahungiye iwe, atumaho igitero kirabica.

Abatutsi bake bari basigaye I Kagusa batangiye guhungira I Nyamata ariko abenshi bicirwa mu nzira batarahageze.

Ubu, muri uru rugo rwa Karangwa hashyizwe ikimenyetso cya Genocide.Mu murenge wa Remera, Akagari ka Rwarenga ahari muri Komine Muhura yayoborwaga n’uwitwa Ndayishimiye, kuva kuwa 07/04/1994 kugera kuwa 12/04/1994 hiciwe Abatutsi abamenyekanye ni 252 bakaba bashyinguye mu rwibutso ruhari.

Nk’ uko tubikesha urubuga rwa X y’Akarere ka Bugesera ibi ni bimwe mu byaranze iyi tariki ya 12 Mata 1994 muri aka gace,ubwo hakorwaga Genocide yakorewe abatutsi.

Genocide yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Ibona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana uburyo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Ubu, ahari urugo rwa Karangwa i Kigusa hashyizwe ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside. 

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *