U Bushinwa bwongereye imisoro y’ibicuruzwa biva muri Amerika

Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko ibicuruzwa biva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byongerewe umusoro wa 41% mu rwego rwo kwihimura kuri Perezida Donald Trump.
Yagize ati “Bitewe n’agasuzuguro u Bushinwa bwagaragarije isoko ry’Isi, ngejeje umusoro w’ibicuruzwa bwohereza muri Amerika ku 125%, wubahirizwa aka kanya. Vuba, u Bushinwa buzamenya ko iminsi yo gusarura Amerika n’ibindi bihugu itari myinshi cyangwa se idakwiye.”
BBC ivuga ko ,Mu nama n’abaminisitiri yabaye ku wa 10 Mata, Trump yasobanuye ko umusoro yashyiriyeho ibicuruzwa byo mu Bushinwa wiyongera kuri 20% wari usanzweho. Bisobanuye ko muri rusange wageze ku 145%.
Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko umusoro mushya iki gihugu cyashyiriyeho ibicuruzwa biva muri Amerika uzatangira gukurikizwa tariki ya 12 Mata, kandi uziyongera kuri 84% wari uherutse gushyirwaho, wose hamwe ube 125%.
Iyi Minisiteri yatangaje ko umusoro Amerika yashyiriyeho ibicuruzwa biva mu Bushinwa urenga ku mategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi n’amategeko y’ibanze y’ubukungu.
Yasobanuye ko nta wundi musoro uzashyirirwaho ibicuruzwa biva muri Amerika, kabone n’iyo Trump yakongera kuzamura uw’ibiva mu Bushinwa.
U Bushinwa bwongereye imisoro y’ibicuruzwa biva muri Amerika