Macron yasabye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi guhagarika ibiciro by’imisoro Amaerika yashyizeho.

Macron yasabye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi  guhagarika ibiciro  by’imisoro Amaerika yashyizeho.

Ku wa gatanu, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje icyemezo cyo gutinza gushyiraho imisoro mashya asaba ko umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ari yabihagarika , nk’uko yasabye Uburayi kurengera inyungu zabwo no guharanira ko habaho amasezerano akwiye.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yashyizeho umusoro ungana na 20 ku ijana ku bicuruzwa biva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu rwego rwo kugaba ibitero ku misoro yatangajwe mu cyumweru gishize, hamwe n’igipimo cya 25% ku bicuruzwa byihariye nk’ibyuma, aluminiyumu (aluminium )n’imodoka.

Inzitizi z’ubucuruzi zahungabanije amasoko y’isi ,ku wa gatatu, Trump Yavuga ko bazahagarika iminsi 90% mu bukungu bwinshi.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wari wibasiwe n’igipimo cya 20 ku ijana, ubu uhura n’igiciro fatizo cya 10%, hamwe n’ibihugu nk’Ubuyapani. Ubushinwa ntibwahagaritswe,nkuko BBC ibivuga.
Macron yavuze ko Uburayi bugomba kugaragaza imbaraga” kandi ko bugomba “gukomeza gukora ku ngamba zose zikenewe zo kurwanya iki kemezo cya Trump.

Yanditse ku rukuta rwa X, yavuze ko uyu muryango ugomba “kuganira kugira ngo ukureho iyo misoro kandi abone amasezerano yuzuye.

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *