KWIBUKA31: Bugesera: Urwibutso ni igihamya cyivugira mu kuvuguruza abakigoreka amateka.

Ibi n’ibyagarutsweho na Mayor wa karere ka Bugesera MUTABAZI Richard,Uyu munsi Tariki ya 11/4/2025 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 AbatutsI bazize Genocide, baruhukiye ku rwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwa Gashora.
Imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rwa Gashora ,niya biciwe mu Mirenge ya Gashora, Rilima, Mayange na Rweru, igize icyahoze ari Komine Gashora.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Gashora, Mayor MUTABAZI Richard yagize ati”Urwibutso n’igihamya cyivugira mu kuvuguruza abakigoreka amateka, bahembera urwango n’ingengabitekerezo ya Genocide ndetse nabayihakana n’abayipfobya.”
Mayor kandi yakomeje avuga ko ubu Twibuka Genocide yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 31, ko hari umwuka mubi w’urwango, amacakubiri no kugirira nabi u Rwanda byigaragaza muri bimwe mu bihugu duturanye nibya kure bibishyigikiye,yibutsa abitabiye uwo muhango ko dufite umukoro wo guhagurukira kubirwanya.
Ntivuguruzwa Assiel warokokeye i Gashora, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 , yatanze ubuhamya bugaruka ku bwicanyi bwari buyobowe na Perezida w’urukiko, n’uburyo Abatutsi bishwe bamanuriweho inzuki zari ku biro bya Komini Gashora.
Ntivuguruzwa yasoje ubuhamya bwe ashimira ubuyozi bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Perezida wa Republika yu Rwanda,nyakubahwa Paul KAGAME,Wabahaye amashuri bakiga, anashimira Inkotanyi zabashije Kurokora abatutsi bari Gashora,na Rukumberi nahandi hirya no hino mu Gihugu.
Iki gikorwa cyo kwibuka abatusti bazize Genocide muri Mata 1994 ku rwibutso rwa Gashora, cyabimburiwe no gutura indabo imibiri ibihumbi 5,229 iruhukiye mu Rwibutso rwa Gashora.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gutura indabo imibiri ibihumbi 5,229 iruhukiye mu Rwibutso rwa Gashora