Marina yahishuye ko afite indirimbo 45 atarashyira hanze

Umuhanzikazi INGABIRE Deborah wamamaye nka Marina mu muziki nyarwanda yavuze ko afite indirimbo zigera kuri 45 atarashyira hanze ziri muri studio, harimo nizo yakoranye nabahanzi bo hanze.
Ibi yabitangarije mu kiganiro #breakfastwiththestars cya Kiss FM,yagize ati’’ kubera iyindi mishanga mba ndimo sindi ku rwego rwo gushyira hanze indirimbo buri cyumweru cyangwa buri kwezi, ahubwo ko bimusaba kwitonda,”ati”byatangiye ari indirimbo 3 ngomba guhitamo imwe,none zimaze kugera kuri 45’’.
Gusa ngo ntaramenya uburyo azazishyira hanze,ariko yizeza abakunzi be ko ari ndirimbo nziza kandi ko zizabaryohera,kuko yarushijeho kuzitondera, gusa ishobara kujya hanze vuba izasohoka mu kwezi kwa Mata tariki 17, umwaka wa 2025.
Muri z’indirimbo harimo izo Marina yakoranye nabandi bahanzi, harimo iyo yakoranye n’abahanzikazi bose bo mu Rwanda, hanze yu Rwanda hariho itsinda rya B2C ryo muri Uganda, ndetse nuwitwa Raphael Camidoh Kofi Attachie wo muri Ghana, uzwi cyane nka Camidoh wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Sugercane.
Yavuze kandi ko ari gukora kuri arubumu (album ) amaze imyaka ibiri akoraho ko nibishoboka uyu mwaka warangira yayishyize hanze.
Abajijwe ku kibazo ki ndirimbo Urwagahararo ya Yampano yari yagaragayemo impamvu yasibwe ku rukuta rwa youtube,yavuze ko haribyo batumvikanye ho kandi byari mu masezerano, yongeraho ko ashobora kujya mu itangazamakuru akavugisha ukuri kuringo ibintu bisubire mu buryo kuko ntawundi mutima mubi afite.
Marina aheruka gushyira hanze indirimbo Avec toi, yakozwe na Producer Prince Kiiz mu buryo bwa majwi na AB Godwin mu buryo bwa mashusho,ikaba imaze amezi ikenda igiye hanze.