Lady Gaga ashobora guhanishwa gutanga akayabo ka miliyoni 100$.

Umuhanzikazi akaba n;Umukinnyi wa filime, Stefani Joanne, wamamaye nka Lady Gaga, yajyanywe mu nkiko na sosiyete yitwa “Lost International” imushinja gukoresha izina ‘Mayhem’ kuri album atabiherewe uburenganzira.
Lady Gaga yarezwe mu rukiko rwa California ari na ho Lost International ifite icyicaro.
Iyi sosiyete ivuga ko yatunguwe no kubona Lady Gaga yarashyize hanze uyu muzingo (album), yitwa ‘Mayhem’ ndetse akanayamamaza akoresheje n’ibirimo imipira biriho iki kirango nyamara ari icyabo.
Lost International yabwiye urukiko ko babonye uburenganzira ku kirango ‘Mayhem’ mu mwaka wa 2015.
Abunganira Lady Gaga mu mategeko bahakanye ibi birego, bavuga ko iki kigo gishaka kuzamukira ku izina rye.
Umwunganizi we witwa Orin Snyder ati “biteye agahinda ariko biranatangaje kubona umuntu uri kugerageza kuririra ku bigwi bye [Lady Gaga] akoresheje ikirego kidafite ishingiro ku izina Mayhem. Ibi ni ugushaka kwikubira byose no gukoresha nabi inzira z’ubutabera.”
Lady Gaga yasohoye iyi album ‘Mayhem’ ku wa 7 Werurwe 2025. Ni imwe muri album zikunzwe, ikaba iri mu z’imbere muri album 200 zikunzwe cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rutonde rwa ‘Billboard Hot 200’.
Izina Mayhem ryatumye Lady Gaga ajyanwa mu nkiko