Riek Machar yatawe muri yombi.

Riek Machar yatawe muri yombi.

Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yatawe muri yombi ariko ibirego ashinjwa ntibyigeze bimenyekana.

Itangazo ryasohowe n’umwe mu bo mu ishyaka rye, rivuga ko imodoka za gisirikare 20 zifite intwaro ziremereye zagiye mu rugo rwe i Juba ku wa Gatatu, tariki 26 Werurwe 2025, zimuta muri yombi.

France 24 dukesha iyi nkuru yanditse ko ibyari byemeranyijweho byo gusaranganya ubutegetsi bitubahirijwe neza, bigatera impungenge ko intambara yamaze imyaka itanu kuva mu 2013 yakongera kurota.

Iryo tangazo rikomeza rivuga riti “Twamaganye ibikorwa binyuranye n’Itegeko Nshinga byakozwe na Minisitiri w’Ingabo n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’igihugu bakoresheje imodoka 20 za gisirikare zitwaje intwaro zikomeye. Binjiye ku ngufu mu rugo rwa Visi Perezida wa mbere.”

Risobanura ko abarinzi be bambuwe intwaro, ahabwa urupapuro rwo kumuta muri yombi ruriho ibirego bidasobanutse, ndetse bamwimurira ahandi.

Umuyobozi w’Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, Nicholas Haysom, yatangaje ko ibi bikorwa bishobora gukururira iki gihugu mu ntambara ikomeye.

Hari abavuga ko Perezida Salva Kiir ari gutegura abazamusimbura ku butegetsi, ari yo mpamvu ari kwikiza abo mu ishyaka rya Machar, kuko mu mezi make ashize hafunzwe abarenga 20 barimo abasirikare n’abari muri guverinoma y’iki gihugu.

Sudani y’Epfo yabaye igihugu cyigenga mu 2011.

Visi Perezida wa mbere Riek Machar yatawe muri yombi

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *