Icyo iperereza ryagaragaje kuri dosiye ya VJ Spinny ufunze kubera umukobwa wapfiriye mu kabari ayobora.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umukobwa witwa Martha Ahumuza Murari, wapfiriye mu kabari ka Mezo Noir Kampala, kakoragamo VJ Spinny n’umuvandimwe we Edward Mugabo, yapfuye yafashwe ku ngufu ndetse akananywa ibintu bihumanye.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma y’ibizamini byafashwe n’iperereza ry’ibanze ryakozwe, byagaragaje ko Edward Mugabo ariwe muntu wa mbere ukekwa mu kugira uruhare mu rupfu rwa Martha ndetse no kumufata ku ngufu mbere y’uko yitaba Imana.
Polisi yatangaje ko yagenzuye ubutumwa Mugabo yandikiranye na Martha ndetse bikaba bigaragara ko ibiganiro bagiranye, aribyo byagejeje ku ijoro bagiranyemo ibihe byiza byaje kurangizwa n’amarira.
Ubutumwa bwabonywe na Polisi ya Uganda kandi bwerekana ko Martha yari ari mu rugo kwa nyina, Barbara Kagonyera, ahitwa Namugongo; akaza gupanga na Mugabo guhurira muri Mezo Noir mu ijoro ryo ku wa gatatu w’icyumweru cyashize tariki 19 Werurwe 2025.
Uyu mukobwa ngo yageze mu gace ka Kololo aho Mezo Noir ikorera mu masaha ya saa yine z’ijoro, nyuma yo kuva mu kandi kabari aza gusanga Mugabo kuri Mezo Noir saa tanu z’ijoro.
Amashusho yo muri Mezo Noir agaragaza Mugabo yinjirana na Martha mu biro byo muri aka kabari, nyuma uyu musore akaza kongera kugaragara ahangayitse ari nabwo ahita yitabaza mukuru we Kalisa Joseph [VJ Spinny] waje kumufasha kujyana uyu mukobwa kwa muganga.
Polisi itangaza ko igihe Ahumuza yagwaga igihumure, abakiliya hafi ya bose bari batashye hasigayemo bane gusa. Iperereza rikomeza ryerekana ko mbere ko mbere yo guta ubwenge, Martha Ahumuza Murari yabanje gufatwa ku ngufu.
Uyu mukobwa yajyanywe kwa muganga ari naho byaje gutangazwa ko yapfiriye ku munsi wakurikiyeho.
Kugeza ubu aka kabari ka Mezo Noir gaherereye ahitwa Kololo muri Kampala, ubuyobozi bwako bwatangaje ko kabaye gafunzwe by’agateganyo, kazafungura mu minsi iri imbere.
Martha w’imyaka 23 yitabye Imana mu gihe umwaka ushize yari yasoje kaminuza. Se w’uyu mukobwa, Seth Murari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Imikino n’Imyidagaduro ku rwego rw’Igihugu mu Biro by’Umuyobozi w’ishyaka National Resistance Movement (NRM) ndetse akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni mu by’imikino.
Uyu mukobwa yashyinguwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.