Lady Gaga yajyanywe mu nkiko.

Lady Gaga yajyanywe mu nkiko.

Umuhanzikazi Stefani Joanne Angelina Germanotta uzwi nka Lady Gaga yajyanywe mu rukiko na kompanyi yitwa Lost international imushinja gukoresha ibirango byayonta burenganzira abifitiye.

Mu kirego iyi kompanyi yatanze yavuze ko uyu muhanzikazi yakoresheje ikirango cyabo ku muzingo we wa karindwi aherutse gushyira hanze (album) yise Mayhem.

Iyi kompanyi kandi yavuze ko kandi uyu muhanzikazi Lady Gaga yibye ikirango cyabo cya Mayhem akagishyira ku muzingo we (album),kandi baragiherewe uburenganzira mu mwaka wa 2015.

Iyi kompanyi kandi ivuga ko yahamagaye Lady Gaga n’itsinda bakorana kugira ngo babasabe guhagarika kugikoresha kuko gisa nicyabo, ariko barabyirengagiza bakomeza kugikoresha.

Iyi kompanyi ikaba isaba ko yahabwa inyishyu, ndetse bagahabwa   ku nyungu uyu muhanzikazi yabonye ubwo yakoresha ikirango cyabo, ndetse bakamuhagarika gukomeza kugikoresha.

Nakwibutsa ko uyu muzingo (album) wa Lady Gaga wagiye hanze ku itariki 7 Werurwe 2025, ikaba agizwe n’indirimo cumi nenye(14).

 

Lady Gaga yajyanywe mu nkiko

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *