Tshisekedi yageneye Ndayishimiye ubutumwa

Tshisekedi yageneye Ndayishimiye ubutumwa

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yoherereje ubutumwa Perezida Evariste Ndayishimiye Wu Burundi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner  niwe wabutwaye .

Thérèse Kayikwamba Wagner yakiriwe mu biro bya Perezida w’u Burundi kuri uyu wa 25 Werurwe 2025.

Ntabwo ibiro bya Perezida w’u Burundi byasobanuye ibikubiye mu butumwa Ndayishimiye yohererejwe. Gusa ikizwi ni uko ibihugu byombi bisanzwe byifatanya mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ubu bufatanye bushingiye ku masezerano mu bya gisirikare ibi bihugu byagiranye muri Kanama 2023. Bwashimangiye umubano ukomeye bifitanye kuva Ndayishimiye yajya ku butegetsi muri Kamena 2020.

Mu gihe abarwanyi ba M23 bagenzura ibice birimo Umujyi wa Goma na Sake, Ndayishimiye yagaragaje ko yasabye Tshisekedi kuganira n’abafite uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yose kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo byazana amahoro.

Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) na bo bashimangiye ko ibiganiro bya politiki hagati y’impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC ari byo byabonekamo amahoro kuburyo burambye.

Tubibutse ko Ku wa 24 Werurwe 2025, aba bakuru b’ibihugu bemeje abahuza batanu bazayobora ibiganiro bizahuza impande zishyamiranye, barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya.

Prezida Ndayishimiye na Prezida Tshisekedi 

Vava Gasore Twizerimana

TWIZERIMANA Valens Email:vavagasore@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *