Snoop Dogg yiteguye kunga Igikomangoma William na murumuna we Harry.

Umuraperi Calvin Broadus Jr. wamamaye nka Snoop Dogg mu muziki yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose akunga abavandimwe bo mu Bwami bw’u Bwongereza, Ikigomangoma William na murumuna we Harry bamaze imyaka irenga itanu badacana uwaka.
Snoop Dogg ubusanzwe yari afitanye umubano ukomeye n’Umwamikazi Elizabeth II wataabarutse, yatangaje ko yifuza kunga abuzukuru be ari bo Igikomangoma William n’Igikomangoma Harry bamaze igihe baracanye umubano.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mirror, aho yatangiye ahishura ko amaze igihe kinini aziranye n’aba bavandimwe.
Mu magambo ye yagize ati “Harry na William tumaze igihe kinini tuziranye. Harry yigeze no kunsaba kuririmba mu birori bisezera ku kuba ingaragu bya William ariko ntabwo byankundiye ko mbikora. Ariko ubu aho bashaka hose ko ndirimba nabikora”.
Snoop Dogg yatangaje ibi mu gihe Ikigomangoma Harry na mukuru we William bagiye kumara imyaka itandatu badacana uwaka.
Iby’umubano wabo Harry yakunze kubigarukaho cyane nko mu gitabo yasohoye mu 2022 yise ‘Spare’ aho yahishuye ko umubano we n’umuvandimwe we wangiritse kugeza ubwo bigeze no kurwana.
Yanabikomojeho muri filime ‘Harry & Meghan’ ya Netflix, yagarukaga ku buzima bw’uyu muryango, aho yahishuye ko mu 2020, ubwo yafataga umwanzuro wo kuva ibwami, yabikoze nyuma y’aho ataracyumvikana na mukuru we William.
Harry na William, Snoop Dogg yiteguye kunga.