Ibyo wamenya ku ndwara y’agahinda gakabije (Depression).

Ibyo wamenya ku ndwara y’agahinda gakabije (Depression).

Depression cyangwa indwara yo kwigunga bikabije ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza cg se uyirwaye bakumva ko ari indwara idasaba kugana abaganga, ubwe wenyine ashobora kuyirwanya. Nyamara sibyo kuko kwigunga bikabije nayo ni indwara ikomeye kandi isabwa kwitabwaho nk’izindi zose kuko ihindura imyitwarire isanzwe y’uyirwaye, bityo ubuzima bwe bukangirika.

Kubabara cyane bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye ntibivuze ko urwaye iyi ndwara ya depression

Reka twifashishe imbuga zandika ku buzima, Turebere hamwe impamvu zishobora kuba intandaro yo kurwara dépression.

Akenshi abarwayi ba dépression bakunze gusobanura uburwayi bwabo bagaragaza ishingiro ry’impamvu zayo.

Kugira ngo babashe kubona igisobanuro n’uburyo imibereho yabo ihagaze, bagerageza kumvikanisha uko bageze ku rwego rw’uwo mubabaro.

Muri rusange, intekerezo z’abo barwayi zigaruka ku mpamvu zijyanye n’ibibakikije, nko gutotezwa mu rwego rw’akazi, kubura uwo yakundaga, kuba wenyine, impamvu bwite yiyumva nk’umunyantege nke, nk’udafite agaciro, n’ibindi.

Dépression ituruka ku ruhurirane rw’impamvu nyinshi zitandukanye, zirimo:

  • Impamvu zishingiye ku miterere y’umubiri

Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko imiterere y’umubiri igira uruhare mu gutera iyi ndwara.

Ibi bivuga ko dépression ishobora guturuka ku ruhererekane mu muryango. Mu gihe umwe mu babyeyi yaba yarayigize haba hari ibyago byinshi by’uko abamukomokaho na bo yabageraho.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko izindi mpamvu zishamikira kuri iyi ijyanye n’imiterere y’umubiri, bityo zigasa n’iziyikangura.

  • Impamvu zishingiye ku bikikije umuntu

Indwara ya dépression, hari ubwo igera ku muntu bitewe n’uko yananiwe gucunga (gérer) amarangamutima ye, imibanire n’abandi cyangwa umuhangayiko (stress), imyemerere ifite ibyo imubuza,

  • Impamvu zishingiye ku mibanire n’umuryango no ku mitekerereze

Gutakaza umurongo ngenderwaho, gutatana kw’abagize umuryango, ubwigunge (kuba wenyine), n’ibindi na byo biri mu bisembura dépression.

Muri make, buri muntu arihariye ku isi, ntawe basa, abaho, ahura, ndetse akanitwara bitandukanye n’iby’undi imbere y’ikibazo runaka.

Icyakora abahanga bagerageje gukora urutonde rushobora kuvugururwa rugaragaza ibindi bintu bisembura indwara ya dépression.

Ibihe by’ihungabana (nko gupfusha, kwirukanwa mu kazi, intambara, …), imihindagurikire y’imibereho y’umuntu;
• Indwara zitandukanye zidakira zirimo nka kanseri zimwe na zimwe,…);
• Ububabare buhoraho;
• Ikoreshwa ry’ibisindisha mu buryo burenze urugero ndetse n’ibiyobyabwenge;
• Imiti imwe n’imwe irimo nk’igabanya ububabare, corticostéroïdes, ivura indwara z’umwingo, imiti imwe n’imwe ikoresha imisemburo mu kuboneza urubyaro, …

Inama zigirwa abantu babana n’uwugarijwe na depression

Kumwumva no kumuha icyizere.

Kwereka uwugarijwe na dépression ko wumva amarangamutima ye, ibyiyumviro bye, akababaro ke ndetse ko atari we wabyiteye. Kumubwira ko ibihe arimo ari iby’igihe gito, ndetse ko bizarangira neza mu buryo butamugaragarira muri ako kanya.

Kumva no gutega amatwi ni bwo buryo bw’ibanze bwo kubanira neza uwugarijwe na dépression.

Ibyo utagomba gukora

Ntacyo bimaze kubwira umuntu wugarijwe na dépression ko akwiye gushyiramo imbaraga cyangwa kugaragaza ubushake bwo kwikura mu kibazo.

Amagambo azamura morali (morale) ntamukoraho ndetse arushaho kumutera kwibaza ko adashoboye.

Ni byiza kwirinda gukoresha amagambo cyangwa interuro nka: «Ufite byose byakaguhaye umunezero», «Nta mpamvu n’imwe ikwemerera kubabara».

Bene ayo magambo amwongerera kwishinja kuba nyirabayazana w’ibimubaho, no kumva ko ntawe umwumva kuko byongera ibimenyetso bya dépression bikanamwongerera ibitekerezo byo kwiyahura.

 

Mu kubagezaho iyi nkuru twiashishije urubuga rwa Internet: www.acteurdemasante.lu/fr

Vincent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *