M23 yatangaje ko itazavana ingabo muri Walikale

Ihuhuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo bari mu mujyi wa Walikale bitewe n’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bigikomeje.
Tariki ya 22 Werurwe 2025, M23 yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi muri uyu mujyi no mu bice bihana imbibi mu rwego rwo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibe mu mwuka mwiza.
Muri iryo tangazo, iri huriro ryateguje ko ingabo za RDC n’umutwe wa Wazalendo nibagaba ibitero ku basivili no ku birindiro ryawo, rizizkuri iki cyemezo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Werurwe yatangaje ko ingabo za Leta zigikomeje umugambi wazo wo gukomeza ibitero .
Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati “FARDC n’imitwe bikorana ntabwo byahagaritse ibitero bya drones muri Walikale. Iki kibazo kiri gukereza gukura ingabo za AFC/M23 muri iki gice. Ni ngombwa kumenya ko ibi bikorwa ari imbogamizi ikomeye yo kubahiriza agahenge kandi bibangamira gahunda z’amahoro zikomeje.”
Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka
Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, ku wa 23 Werurwe yari yatangaje ko bamenye icyemezo cya AFC/M23, asaba abasirikare babo na Wazalendo guhagarika ibitero.